AUDE – Asociación Universidad para el Desarrollo
ISHYIRAHAMWE RIGAMIJE KUZAMURA AFURIKA RIHEREYE KU BUMENYI BWA KAMINUZA

Abo turi bo

AUDE ni ishyirahamwe rigendera ku mategeko yo muri Espagne, rikaba ryaranditswe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ku itariki ya 04/01/2016. Rifite kandi uburenganzira bwo gukora butangwa na Minisiteri y’imari, rikaba rirangwa na numero y’ubukungu (Identification fiscale) G87507265.
Iri shyirahamwe ryashinzwe rigamije guteza imbere ubumenyi bwa kaminuza muri Afurika. Rikaba ryihatira gushakira abanyeshuri batishoboye ubushobozi bwo kwiga amashuri ya kaminuza. Umunyeshuri uhawe iyo nkunga agomba kwiyemeza kuzinjira mu muryango AUDE arangije kwiga, na we agatangira gufasha abandi atanga umusanzu umuryango uzaba washyizeho.
Abagize iri shyirahamwe nta nyungu n’imwe bakorera. Ni abakorerabushake, bashishikajwe mbere na mbere n’iterambere rya Afurika.

Ibyo dukora

Mu mimirimo AUDE ikora harimo gushaka abaterankunga (partenaires) ; gukurikirira hafi imibereho y’abanyeshuri bafashwa ; kubahuza igihe bishobotse bakaganira ku majyambere ya Afurika, gutanga ibiganiro kuri Afurika no gukora ibindi byose byatuma ishyirahamwe rimenyekana kandi rikagira ubushobozi buhagije bwo gutunganya ibyo ryiyemeje.

Abanyamuryango ba AUDE

  • Umunyamuryango shingiro (socio fundador): Ni uwafashije mu gushinga ishyirahamwe. Padiri Gaétan Kabasha aribereye umujyanama uhoraho (conseiller spirituel). Ni na we ushinzwe guhuza ishyirahamwe na Afurika.
  • Umunyamuryango utera inkunga (socio protector): ni utanga amafaranga buri kwezi. Afite uburenganzira bwo kumenya umunyeshuri afasha n’aho ageze mu masomo. Agomba kwiyemeza gutanga inkunga mu gihe k’imyaka ine. Umunyeshuri n’umufasha bavugana babinyujije ku ishyirahamwe kandi ni ishyirahamwe rigena uko bigenda.
  • c. Umunyamuryango warihiwe (socio graduado): Ni uwarihiwe kwiga, akarangiza amashuri, agatangira gukora. Uwo ahita aba umunyamuryango byanze bikunze kugira ngo ishyirahamwe rikomere mu gihugu rikoreramo kandi buhoro buhoro, inkunga y’amahanga igende igabanuka kugeza igihe izashirira.
  • d. Umunyamuryango w’icyubahiro (socio de honor): Ni umuntu ufitiye akamaro kanini ishyirahamwe kubera ubwitange cyangwa se umwanya afite utuma ishyirahamwe rimenyekana.
  • e. Umufasha mu itangazamakuru (socio mediático): Ni umuntu ukunze kugaragara mu itangazamakuru wiyemeza kugaragaza ishyirahamwe kugira ngo rimenywe na benshi.

Abafashwa n’uburyo bafashwamo

Ihitamo ry’abanyeshuri baterwa inkunga rikorwa na comité yashyizweho mu gihugu ishyirahamwe rikoreramo. Mu Rwanda, iyo comité ishyirwaho n’umushumba wa arki-diyosezi ya Kigali. Iyo comité igomba kugira amategeko ayigenga, akagaragaza uburyo bahitamo abanyeshuri n’uburyo babagezaho amafaranga yabagenewe. Ni nayo igomba kumenya aho biga, uko bagenda batera imbere, ikanakemura utubazo twose bagira dufite aho duhuriya na AUDE. Iyo comité igomba kubika impapuro zose za ngombwa zerekana uko amafaranga yatanzwe, ikohereza copie ku biro bya AUDE muri Espagne. Abagize iyo comité bakorera ubushake.
Umunyeshuri wemerewe guterwa inkunga agomba gusinya imbere ya comité ko yemeye amategeko agenga AUDE, ko igihe azarangiriza kwiga azahita yinjira mu muryango maze yatangira gukora akazi kazana amafaranga agatangira na we gutanga inkunga izaba yaramugenewe.
Umunyeshuri udashoboye gutsina amasomo, agasibira, ahita akurwa ku rutonde rw’abarihirwa.
Uwinjiye mu rwego rw’abaterwa inkunga azajya afashwa mu gihe cy’imyaka ine. Iyo mfashanyo iri mu nsi y’amafaranga 1.200 euros igatangwa bitewe n’umutungo ishyirahamwe rifite ndetse n’uko ibiciro bimeze mu Rwanda.
Ufashwa yemera ko amanota ye n’amafoto ye bishobora kumenywa n’abamufasha. Amafoto yo ashobora no gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga (réseaux sociaux, site web etc.) hatavogewe uburenganziwa bwa muntu.

Aho wabariza mu Rwanda:

Father Gaspard Mukeshimana
Nyamirambo catholic parish
Phone: 0783529518